Mu cyumweru cy’Intore mu zindi abanyeshuri batojwe indangagaciro zibategura kuzavamo abanyamwuga beza n’abaturage beza

Mu Cyumweru cy’Intore mu Zindi (Induction Week) cyatangiye kuwa 30/09/ kigasozwa kuwa 04/10/2019 muri IPRC Ngoma, abanyeshuri bashya n’abasanzwe batojwe indangagaciro zizabafasha kuba abanyamwuga beza n’abaturage beza bakunda igihugu.

Iki cyumweru cy’Intore mu Zindi cyabimburiye itangira ry’umwaka w’amashuri 2019-2020 ku biga muri kaminuza ( Advanced Diploma). Abanyeshuri bashya  ni Intore zinjijwe mu zindi zisanzwe zitorezwa muri IPRC Ngoma arizo abanyeshuri basanzwe.

Iki cyumweru cyari gifite insanganyamatsiko : ”Uruhare rw’abanyeshuri bo muri kaminuza mu kubaka uRwanda twifuza.”

Indangagaciro nyarwanda batojwe ni : Ubunyarwanda , Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari,  Ubwitange, Gukunda umurimo no kuwonoza, Kwihesha agaciro.

Intore zatojwe zose hamwe zari 565, ab’igitsinga gore bari 109 naho ab’igitsina gabo bari  456. Aba batozwa bose babarizwa mu mashami atandukanye yigishwa muri IPRC Ngoma ariyo Hospitality Management, ICT, Civil Engineering na Mechanical Engineering.

Mu gusoza Icyumweru cy’Intore mu Zindi kuwa 04/10/2019, umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Rwanda Polytechnic  Dr. Alexis Ruberwa yasabye Intore za IPRC Ngoma guhanga ibishya bisubiza ibibazo by’abaturage b’uRwanda, akarere ndetse n’isi yose muri rusange.

Yagize ati : ”  Mwagure imitekerereze irenge imbibi za IPRC Ngoma, kandi mbere yuko muhanga mubanze mutekereze igihangano cyanjye kirasubiza kibazo ki.”

Intore zatojwe mu buryo butandukanye bw’ingenzi burimo : gutongerwa, imikorongiro, gutarama no guhiga.

Umukorongiro wo kwambuka uruzi wakozwe ku munsi wa gatatu wari ugamije kwigisha abatozwa uburyo bwo kwirinda ibishuko ibyo aribyo byose bahura nabyo mu buzima bwabo ku ishuri. Aha baratozwa indangagaciro yo kwumvira ubuyobozi.

Intore zatojwe kandi n’abatoza barimo abakozi b’ishuri rya IPRC Ngoma,  n’abatoza batandukanye baturutse mu bigo bitandukanye bifitanye imikoranire n’iri shuri.

Mu biganiro yagiye aha abanyeshuri muri iki cyumweru, umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera  yabasabye  kurangwa n’imigirire, imyifatire n’imitekerereze iboneye, ubwitonzi, imyifatire myiza, umuhate mu nshingano, kubahiriza igihe n’ubunyangamugayo.

Yagize ati : ” Twifuza ko umunyamwuga urangije ahangaha atanga umusanzu mu kubaka igihugu , atari gusa mubyo akora ahubwo akaba umunyarwanda nyawe. Niyo mpamvu mubyo batozwa harimo na gahunda ya ”Ndi umunyarwanda” ndetse no gukunda igihugu muri rusange.”

Dipl.-Ing. Musonera avuga ko ibyo byose byakozwe kugirango ishuri ritange uburere aho gutanga ubumenyi gusa.

Bimwe mu biganiro  abatoza batongerewe  harimo: ”Uruhare rw’abanyeshuri n’urubyiruko mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerecyezo  2050 cy’uRwanda,”  Ndi Umunyarwanda no gukunda igihugu, ”Right attitude, key to success for a TVET graduate.”

Bahawe kandi ikiganiro ” Kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda zitateguwe n’iziterwa abangavu, n’uruhare rw’urubyiruko mu kuzirwanya.”

Babifashijwemo n’abatoza  babo, abatozwa bakoze imikorongiro irimo : kumenyana, guhanga ibishya, kwambuka uruzi, kunyura mu mitego.

Abatozwa bashyizwe mu masibo ane y’ingenzi agendanye n’amashami (departments)  ane  baje kwigamo.

Nyuma yo gutozwa, abatozwa bavanywe ku mugaragaro ku karubanda binjizwa mu zindi ntore ”Intagamburuzwa” ndetse bahabwa n’ikivugo cyabo.

Umuhango nyamukuru wo kwinjiza Intore mu zindi kuwa 04/10/2019

Umunyeshuri uhagarariye abandi Musemakweli Claude yavuze ko gutozwa mu Cyumeru cy’intore mu zindi babibonyemo amahirwe menshi.

Yagize ati : ”Byadufashije kwunguka ubumenyi buzadufasha muri uru rugendo dutangiye rwo kwiga muri kaminuza  kugirango tuzagere kucyo twifuza.

”Iki cyumweru cyafashije Intore kumenya neza igitumye binjira muri uru rugo{IPRC Ngoma}, kumenya icyo uRwanda n’abanyarwanda babashakaho,” niko Musemakweli yakomeje avuga.

Musemakweli abona ibyo batojwe muri icyo cyumweru bizabayobora  mu nzira zose bazanyuramo kugirango bagere ku nshingano zabo cyangwa kucyo bifuza.

 

Andi mafoto y’umunsi wo gusoza Icyumweru cy’Intore mu Zindi